Aha ni ahantu heza Chorale Rehoboth inyuza ubutumwa bwiza bw'Umwami wacu Yesu Kristo. Amajwi n'injyana binyuze amatwi n'umutima, tubikoresha mumbaraga z'Umwuka Wera twizera cyane ko bigirira umumaro abatwumva. Ikaze mumuryango wacu mugari aho indirimbo zikiza kandi zikaduhuza twese. Twubaka ubwami bw'Imana mumitima yacu n'iyabatwumva, dukoresheje indirimbo ziramya kandi zihimbaza Imana.
Ikaze kurubuga rwacu!
Ikaze, Murakoze.
Betlehemu nturi muto, muri wowe hazavuka Umwami. Ingoma ye ni igitangaza, ibyo byavuzwe n'abahanuzi.
Nzakwitura iki? Mwami nyiribihe, ko wandeze ukankuza, ukankomeresha urukundo rwawe, ukaba umushorera w'ubuzima...
Ibikomere by'Umwami Yesu, ibitutsi n'icumu murubavu, nibyo byaturutsemo ya nkwano y'igiciro cyinshi yadukoye.
Nawe uri gushidikanya, ndetse kwizera kwawe kuracogoye, kandi Yesu arabishoboye, Yesu arabitegeka byose.
Nyamara urufatiro rukomeye rw'Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry'Uwiteka ave mu bidatunganye.”
Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera
Haleluya!
Mushimire Imana ahera hayo,
Muyishimire mu isanzure ry'imbaraga zayo.
2Muyishimire iby'imbaraga yakoze,
Muyishime nk'uko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi.
Indirimbo y'Amazamuka. Abiringiye Uwiteka Bameze nk'umusozi wa Siyoni, Utabasha kunyeganyezwa, Ahubwo uhora uhamye iteka ryose.